IMBONI Vs AMIZERO
14/01/2012 04:26
by k.révérien
Wa munsi wari utegerejwe washyize uragera, interfamilles cg se THE ICYIZERE CHALLENGE CUP yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 mutarama 2012, ayo marushanwa yo mu mupira w’amaguru ahuza imiryango 14 igize AERG SECTION ya KIE yatangiranye ishyaka, udukoryo n’udushya twinshi nko kubona umukinnyi w’imbere urusha gardien we gukuramo amashoti akoresheje amaboko, umukobwa utera penalty nziza cyane yo mu bwoko bwa où vas-tu ndetse n’ikipe nako umuryango wabuze ku kibuga ibintu bitari bisanzwe. Utu dukoryo twose twagaragaye mu mukino wahuje famille AMIZERO FC na famille IMBONI FC dore ko uwari guhuza INGANGURARUGO n’URUYANGE utabaye kubera ko aba(URUYANGE) batagaragaye ku kibuga. Byaje kurangira AMIZERO atsinze kuri penalty 5 kuri 4. Naho uruyange rwo ntibiramenyekana niba baratewe forfait cg umukino uzasubirwamo. Indi mikino izakomeza muri iyi week-end. Nasoza mbararikira kuzayitabira; biba biryoshye pe!
amakipe asuhuzanya mbere y'umukino(IMBONI N'AMIZERO)
byari bikaze, buri kipe yari yakaniye
———
Back