Imbere Heza

ITORERO RISHYA M'URUMULI FAMILY

23/07/2011 15:55

ITORERO RISHYA M'URUMULI FAMILY

Biratangaje kandi biranashimishije uko nabibonye ubwo hari ku wa Gatatu Taliki ya 20 nyakanga 2011 ubwo nasuraga urugo rumwe mu ngo z'umuryango wa AERG KIE m'URUMULI family aho nabonye icyerekezo cy'INGO nkihagera dore ko nasanze basuwe na babandi b'impu zera icyo bahamaraga cyo nzabaza bambwire icyantunguye n'ITORERO rishya nahasanze dore ko ntaragira nicyo mvuga bahise bimika KARAMUKA EDOUARD nka PASTER mukuru w'iryo torero hamwe na GRACE nka DIACONESE nyuma bazanye imperezo dutangira gutura dore ko nari nibagiwe kugendana amaturo kuko hatari ku cyumweru ariko barangurije nanjye ndatura icyo nabakundiye n'uko bagira urukundo ibaze nawe kuguriza umuntu kugirango ature ahaaaa mukomerezaho ntibyacicyiyaho negereye PASTER KARAMUKA uzwi kw'izina rya TUZA antangariza ko ayo maturo azajya afasha umwe mu bana babo wabuze ubushobozi. ayo bakusanyije icyo gihe bishyuriye umwana contribution ya fete ya AERG-KIE nabonye ari igikorwa cy'ubunyundo.gusa izina ry'ITORERO ntimumbaze ariko natelefonye PASTER ngo arimbwire ntiyafata telephone .

Back

Search site

© aergkie All rights reserved.